Kureba AMANOTA y'Ikizami cya Leta ya REB

  • Check with seller
  • Published date: January 10, 2018
    • Kigali , Rwanda
  • Views :290

Kureba Amanota y'Ikizami cya Leta yasohowe na Rwanda Education Board (REB) / Check for National Examinations Results from Rwanda Education Board (REB)
Kureba amanota wabonye mu kizamini cya Leta hari uburyo bubiri:
Kuri Interineti
Kuri Telefone

1. Kuri Interineti
Kureba amanota y'ikizamini cya Leta cy'amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Interineti kurikiza ibi bikurikira:

1) Jya kuri uru rubuga : http://196.44.242.28/
2) Mu kaboko k'iburyo, reba ahanditse "Search Results"
3) Hitamo icyiciro umunyeshuri yakoreye ikizamini (P6, S3 cyangwa S6)
4) Munsi yaho ahanditse "Registration No" wandikemo Code (inomero iranga umunyeshuri)
5) Emeza ukanda kuri Enter kuri clavier cyangwa se ukande ku gashushanyo ka loupe ukoresheje souris.

2. Kuri Telefone abarangije amashuri abanza, icyiciro rusange cg ubumenyi rusange
Kureba amanota y'ikizamini cya Leta cy'amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Telefone kurikiza ibi bikurikira:

1) Andika SMS : S6+Code (inomero iranga umunyeshuri) cg S3+Code cg se P6+Code
2) Ohereza kuri 489
Urugero:
Adika P603030902020 wohereze kuri 489
Adika S30101010OLC028 wohereze kuri 489
Adika S604055MEG017 wohereze kuri 489

3. Kuri Telefone abarangije mu myuga n’ubumenyingiro

1) Hamagara *702*1#
2) Hanyuma ukurikize amabwiriza
Iyo ugize ikibazo uhamagara umurongo utishyurwa 4848

4. Abarangije inderabarezi
Abarangije inderabarezi bo bashobora kureba amanota yabo kuri www.ur.ac.rw, hanyuma ukareba ahanditse College of Education.


Share by email Share on Facebook Share on Twitter Share on Google+ Share on LinkedIn Pin on Pinterest